top of page

ABOUT THE BOOK

 


Ese waba ukunda imvugo
zivugana n'umutima wawe,
zigashotora ibitekerezo, zigacana ikibatsi kikwatsamo umuriro ugutera umuhati wo gukomeza urugendo rw'ubuzima


Iki gitabo gifite ibice bine:


Icya mbere ni "Imvugo z'amabanga"

gifitanye isano ikomeye n'izina ry'igitabo " Ndamena Ibanga" kivuga amabanga y'inkuru mpamo ku buzima bw'imbere mu mitima y'abantu batandukanye, kigacyeza umumaro wo kubwitaho nk'imbarutso y'iterambere mu bindi
byiciro by'ubuzima.


Icya kabiri, "ni imvugo z'ishotorabitekerezo"

ritangiza kwibaza ku bintu bitandukanye mu
migirire ya muntu, umuco, n'imyemerere.


Icya gatatu kivuga ku ndangagaciro z'u Rwanda n'ibihe byabayeho

mu mateka ya vuba, hashimwa ubupfura n'ubutwari bwubatse igihugu.


Icya kane ari nacyo gisoza, kivuga ku bucuti, ubwiza bw'urukundo

n'umubano mu bantu.


Iki gitabo ni icyegeranyo cy'inkuru Z'amarangamutima n'intekerezo,

bizagukora ku mutima maze bikungahaze ubuzima bwawe.

 

Aya ni amahirwe yo kuvumbura ijwi rishya mu

"Inganzo y'Imvugo"

Ndamena Ibanga - Inganzo y'Imvugo

R₣19,800Price
  • Language: Kinyarwanda

    Format: Hard Cover

    Page Count: 131 pages

    Release Date: June 9, 2024

bottom of page